ITEGANYAGIHE: Imvura Nyinshi Yiganjemo Inkuba n’Imiraba Yibasiye Igihugu cy'UWANDA , Kigali,Iburasirazuba mu Bihombo Bikomeye


Kuri uyu wa Kane, tariki ya 19 Kamena 2025, mu bice bitandukanye by’u Rwanda harimo Kigali n’Intara y’Iburasirazuba, haguye imvura nyinshi ikubiyemo inkuba nyinshi n’imiraba myinshi, bigira ingaruka zitandukanye ku mibereho y’abaturage n’imihanda.


Iteganyagihe ryashyizwe ahagaragara mu masaha ya nyuma ya saa sita ryerekanye ko hari ibihe bidasanzwe by’imvura nyinshi n’inkuba mu duce twinshi tw’igihugu. By’umwihariko, Kigali n’Intara y’Iburasirazuba biribasirwa n’imvura irimo inkuba n’imiraba, ibintu byagize ingaruka nyinshi nk'ibura ry'amashanyarazi,kwangirika kwimyaka y'ibaturage kubera kugwa itunguranye,gusenya inzu,amatafari, ibikorwa by’ubuhinzi....

Mu masaha ya nimugoroba, kuva saa saba  kukomeza, ikirere cy’i Kigali cyari gifite igipimo cy’ubushyuhe bwa dogere 16°C, kikarangwa n’ibicu byinshi bingana na 75%, umuyaga wihuta ku muvuduko wa metero ku isegonda, hamwe n’ubushuhe buri ku kigero cya 100%. Ibi byose byari ibimenyetso simusiga by’uko hari igikorwa cy’ikirere gikomeye cyari kiri kuba.

Imvura yaguye cyane ahanini yiganjemo inkuba zinyuranye, zimwe zitera ubwoba abaturage ndetse zigateza n’ibyangirika. Muri Kigali n'ahandi, hari aho amashanyarazi yagiye abura kubera inkuba nyinshi by’agateganyo mu bice bimwe na bimwe nka Kimironko, Remera, na Kicukiro. Mu Ntara y’Iburasirazuba, by’umwihariko mu turere twa Nyagatare na Kayonza,Gatsibo igice kegereye ikiyaga cya MUHAZI, hatangajwe ko imvura yateje isuri n’imiraba, yangiza imihanda n’imyaka.

Bamwe mu baturage bavuze ko iyi mvura yabahungabanyije cyane kubera ubwinshi bwayo n’inkuba zatumaga bamwe badasinzira. “Twumvaga inkuba zirasa nk’aho ari intambara. Umuriro wagiye inshuro nyinshi,” umwe mu batuye i Gatsibo yabitangarije itangazamakuru.

Abayobozi b’inzego z’ibanze n’abakozi ba MIDIMAR baracyakorana n’izindi nzego kugira ngo hamenyekane ingaruka z’iyi mvura no gutanga ubutabazi aho bikenewe. Hatanzwe impuruza ku baturage basabwa kwirinda kugenda nijoro, kuguma aho bari igihe hari inkuba, ndetse no kwirinda kwitemberera mu nzu zitujuje ibyangombwa birinda imvura.


Imvura yaguye ku itariki ya 19 Kamena 2025 yasize amasomo akomeye ku baturage n’inzego zishinzwe ubutabazi. N’ubwo ari ibisanzwe ko mu gihe cy’itumba haba imvura, iyi yagaragaje ubukana budasanzwe. Birakenewe ko haba igenzura ryihuse ku ngaruka zayo, hanasuzumwe uburyo bwo kongera ubushobozi bw’igihugu mu guhangana n’ibiza bitewe n’imihindagurikire y’ibihe.

Post a Comment

0 Comments